Publications
RSSB
news & events
Abanyarwanda barakangurirwa kwihutira kwishyura Mituweli ya 2020/2021.
2 years ago

Mu gihe hasigaye iminsi 24 ngo hatangire umwaka wa Mutuelle de Santé wa 2020/2021, imiryango ibihumbi 42 777 niyo yonyine imaze kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé ) ya 2020/2021. Ikigo RSSB rero kirakangurira abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza kwishyura vuba kugira ngo bazabashe kwivuza.  

 

Ibi byatangajwe n’ Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gicurasi 2020 ubwo hatangizwa ubukangurambaga bwa Mutuelle 2020/2021.  

 

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko kugeza muri Gicurasi 2020, abanyarwanda bangana na 79.6 % aribo bari bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka uri kurangira wa 2019/2020. Yavuze ko kandi uwo mubare wiyongereyeho 1.1 % ugereranyije n’abanyarwanda 78.5 % bari bishyuye ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2018/2019.  

 

Yagize ati: “ Kugeza ubu imiryango 42 777 ifite abanyamuryango 198 644 ni bo bonyine bamaze kwishyura umusanzu w’ umwaka wa 2020/2021; niyo mpamvu dushishikariza Abanyarwanda bose gukomeza kwishyura umusanzu usabwa (kwishyurira abagize urugo bose)’’.  

 

Umuyobozi mukuru wa RSSB avuga ko kuba umusanzu utaratanzwe ku gipimo cy’ijana ku ijana nkuko biba byitezwe; imwe mu mpamvu zibitera ari ikibazo cy’imyumvire .  

 

Ati :”Ikibazo navuga cyatumye tutagera ku ijana ku ijana, ni ikibazo cy’imyumvire abantu bumva ko batarwara bakavuga ko bishyura Mituweli [ubwisungane mu kwivuza] ntibarware, bakumva ko bishyurira ubusa nk’urubyiruko ati’’ njyewe ndi umusore; sinjya kwa muganga keretse iyo nasitaye”.  

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko icyifuzo ari uko abanyarwanda bose bagira ubwisungane mu kwivuza nta n’umwe uvuyemo.  

 

Ati “Ikigamijwe ni uko buri munyarwanda wese agira ubwishingizi bw’ubuzima. Haracyari benshi badafite ubwishingizi, aho turi rero ntabwo wavuga ko hashimishije turifuza ko ababikora bagera ku 100 %”  

 

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, avuga ko nta muntu n’umwe ugomba gukerensa ubwisungane mu kwivuza bitewe n’uko ngo ari kimwe mu by’ibanze bikenewe mu Rwanda.  

 

Ingamba zarafashwe mu rwego rwo gukangurira abanyamuryango kwishyura Mituweli y’umwaka wa 2020/2021  

 

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro avuga ko mu biteganyijwe gukorwa mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda kwishyura Mutuelle hanubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 hazifashishwa ikoranabuhanga nko gutanga ubutumwa bugufi bwibutsa abantu kwishyura (Bulk SMS) , gukomeza gukorana cyane cyane n’ itangazamakuru (Media), hari kandi no gukomeza ubukangurambaga bushishikariza abanyamuryango ba Mituweli kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga kuko ryabyoroheje.  

 

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne yavuze ko kandi hazakorwa ubukangurambaga urugo ku rugo hifashishijwe indangururamajwi mu rwego rwo gushishikariza abanyamuryango kwishyura, cyane ko bitakunda muri iki gihe cya Covid -19 ko abantu bateranira hamwe nk’uko byakorwaga.  

 

Kwishyura Mutuweli bikorwa hashingiwe ku cyiciro cy’Ubudehe umuturage abarizwamo. Abo mu cyiciro cya mbere bishyurirwa na Leta amafaranga 3000 frw ku muntu, abo mu cya kabiri n’icya gatatu bishyura 3000 Frw naho abo mu cyiciro cya kane bo bishyura 7000 Frw.  

 

Kwishyura umusanzu w’ ubwisungane mu kwivuza bikorwa mu buryo butandukanye burimo ubw’ikoranabuhanga nko kuri telefone aho ukanda *909# ugakurikiza amabwiriza, ushobora kwishyura kandi muri SACCO zose , kwishyura hifashishijwe abakozi b’Irembo cyangwa abakozi (agents) ba MOBICASH bari mu gihugu hose.  

 

Nyuma y’uko hakuweho iminsi 30 yo gutegereza kugirango umunyamuryango mushya cyangwa uwakerewe gutanga umusanzu abone serivisi z’ubuvuzi, umusanzu wa Mutuelle uzajya urangirana n’umwaka wa Mutuelle (ku wa 30 Kamena).

Share
Others
RSSB Engages the Private Sector on Pension Reforms and Expected Benefits

Kigali: Thursday, November 28th, 2024 – The Rwanda Social Security Board (RSSB) engaged with the private sector to discuss upcoming pension reforms, highlighting their benefits for both businesses and...

2 months ago
RSSB champions youth basketball in EjoHeza Tournament.

On 14th January 2014, Rwanda Social Security Board (RSSB) participated in the 3x3 EjoHeza Tournament, collaboratively organized by partner basketball team, The Hoops Rwanda.  

 

The contes...

a year ago
RSSB gets data controller certification

The National Cyber Security Authority (NCSA) presented Rwanda Social Security Board (RSSB) with Data Controller certification, following the institution’s full compliance with registration requirement...

a year ago
EjoHeza district coordinators vows to attract more subscribers and boost savings

Rwanda Social Security Board (RSSB), on Wednesday, August 16th,2023 held an annual consultative meeting with all district coordinators of EjoHeza, Long-Term Saving Scheme to assess the last fiscal yea...

a year ago
Rwanda signs agreement with Vivo Energy and RSSB for introduction of electric buses in Kigali

The Government of Rwanda has signed an agreement with Vivo Energy and the Rwanda Social Security Board (RSSB) for the supply of over 200 electric buses in Kigali.  

In partnership with the Rwand...

2 years ago
Rwanda’s long-term savings scheme gets merit certificate from ISSA

On May 17th, 2023 Rwanda’s Long-Term Savings Scheme, EjoHeza, scooped a certificate of merit by International Social Security Association (ISSA) for its innovative solutions for pension coverage exten...

2 years ago
Rwanda social security board unveiled a new platform that provides pension information services with ease and convenience.

Rwanda Social Security Board (RSSB) on Tuesday, January 31st, 2023 launched Imisanzu, an online platform that enables its members to keep track of their pension contributions, access reports, undertak...

2 years ago
RSSB invests in Katapult Africa Seed Fund, Nine Start-ups selected for Accelerator Program

On Friday 4th November 2022, Katapult Africa officially launched its Accelerator Program in Kigali, Rwanda together with its partners, NORAD - Norwegian Agency for Development Cooperation, Tony Blair ...

2 years ago
Community-based health insurance scheme receives financial boost from AHF

KIGALI - May 25th , 2022 : AIDS Healthcare Foundation Rwanda( AHF Rwanda) handed over a cheque of 133,866,000 Frw to Rwanda Social Security Board to support Community-Based Health Insurance (CBHI) sch...

2 years ago
RSSB remembers former CSR employees killed during the 1994 Genocide Against the Tutsi

Rwanda Social Security Board (RSSB) has remembered its former employees who were killed during the 1994 Genocide Against the Tutsi. The event was organised as part of the 28th Commemoration of the Gen...

2 years ago
RSSB yibutse abakozi bakoreraga Isanduku y’ Ubwiteganyirize bw’ Abakozi y’u Rwanda (CSR) bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21/05/2021 Ubuyobozi n’abakozi b’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bibutse abakozi 19 bakoreraga Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (Caisse ...

2 years ago
RSSB awards its best employees in customer service delivery

The Director General of RSSB, Regis Rugemanshuro on Wednesday 4th November, 2020 awarded 12 RSSB staff with certificates of appreciation in recognition of being outstanding employees in customer servi...

2 years ago
RSSB embarks on a new five-year strategic journey that envisions transforming RSSB into a “Member First, Data-Driven, and High Performing Organization”.

In a bid to transform RSSB into a member first, data-driven, and high performing organization, Rwanda Social Security Board, this fiscal year kicks off with a new elaborate and ambitious five-year str...

2 years ago