Ibyago bikomoka ku kazi

Icyitwa icyago gikomoka ku kazi ni ikigwiririye umukozi cyose ku murimo we, kigahungabanya ubuzima bwe. Igihe cyose ari mu nzira imuvana iwe ajya ku murimo cyangwa imuvana ku murimo ataha iwe. Igihe cyose ari mu nzira ihuza aho akorera n’aho afungurira cyangwa se aho akorera n’aho ahemberwa. N’ igihe cyose ari mu rugendo rw’ubutumwa yoherejwemo n’umukoresha.
Icyitonderwa ariko, kuri izo mpanuka zo mu mayira bareba niba kanaka atanyuze mu nzira ziziguye ku mpamvu ze bwite cyangwa ziterekaranye n’akazi akora.

Indwara ikomoka ku kazi ni indwara ifata umuntu bitewe n’akazi akora cyangwa n’impamvu iturutse kuri ako kazi, iyo ndwara ikaba inkurikizi yihariye y’uwo murimo.
Mu yandi magambo mbese n’indwara yanduzwa n’akazi cyangwa se imikorerwe yako.Ubusanzwe indwara zikomoka ku kazi zirazwi, kuko Iteka rya Minisitiri no 623/ 06 ryo ku wa 14 Kanama 1980 ryemeza lisiti y’indwara babona zikomoka ku kazi. Iyo lisiti ikaba rero yerekana indwara nyinshi, ikerekana imirimo cyangwa ibikoreshwa bishobora kuzanduza ndetse n’ibihe buri ndwara yishingirwamo (délai de prise en charge ).
Dushingiye ko indwara zikomoka ku kazi zifite lisiti yemejwe n’Iteka rya Minisitiri. Haramutse habonetse indi ndwara itanditse kuri lisiti nyamara ikomoka ku kazi mu by’ukuri, hateganyijwe iki?
Iriya lisiti y’indwara zitewe n’akazi ntabwo yakozwe ku buryo budasubirwaho. Ishobora kongerwaho izindi ndwara igihe byemejwe na Muganga ko nazo zikomoka ku murimo. Icyo gihe rero bisabwa Minisitiri ufite ubwiteganyirize mu shingano ze maze agafata ibyemezo bikwiye.

Amategeko ateganya ko mu gihe umukoresha atabikoze umukozi ashobora kubyikorera ku giti cye, akabikorerwa n’abe cyangwa umuyobozi wese  umwegereye.

kumurihira amafaranga yo kumuvana aho yagiriye impanuka kugera kwa muganga cyangwa imuhira ;
kuriha amafaranga yo mu bitaro ;
kuriha amafaranga y’imiti ;
kumuha insimburamushahara igihe atahembwe mu burwayi bwe ;
kumuha insimburagingo kuyikeneye ;
amafaranga y’ubumuga yagize igihe yatakaje umushahara cyangwa ukagabanuka ;
amafaranga yo gushyingura umurambo w’umukozi aramutse yitabye Imana.
Ikindi twavuga ni uko amafaranga y’ubwiteganyirize udashobora kuyaraga uwo wishakiye. Amategeko ateganya abo agenewe  igihe uwayafataga cyangwa uwagombaga kuyafata yitabye Imana.

Impamvu zishobora gutuma dosiye y’uwagize ibyago bikomoka ku kazi ihakanirwa cyangwa itinda ni nyinshi :
Tubanze turebe ibyerekeye dosiye ihakanirwa :
1o Hari kuba Ikigo cy’Ubwiteganyirize  gisanze ibyago    byakimenyeshejwe bidakomoka ku kazi by’ukuri;
2o Hakaba no kuba uwagize ibyago ataragize ubumuga asigarana cyangwa bwatuma umushahara we ugabanuka.
Tugaruke kuri izo mpamvu ku buryo burambuye:
Impamvu ya mbere:
Dosiye ihakanirwa ni uko ibyago  bivugwamo bidakomoka ku kazi by’ukuri:
Ibyo ni ibintu bikunze kuboneka. Umukoresha akagira atya bitewe akenshi no kudasobanukirwa bihagije ati umukozi wanjye agize impanuka itewe n’akazi. Akuzuza urupapuro rumenyesha impanuka (Modèle A1) ndetse n’izindi zose zuzuzwa na Muganga zikaboneka. Dosiye yagera mu  Kigo cy’Ubwiteganyirize  ababishinzwe bagasanga impanuka yarabaye koko,  ariko ntaho ihuriye rwose n’akazi yakoraga
Icyo gihe rero Ikigo cy’Ubwiteganyirize kiramwandikira kiti tumaze gusuzuma dosiye yawe, twasanze ibyago byakugwiririye bidakomoka ku kazi. Ubwo dosiye igahakanirwa ityo mu byerekeye ibyago bikomoka ku kazi.
Gusa igihe uwagize ibyago yakurijemo urupfu cyangwa se ubumuga bwa burundu, Ikigo cy’ubwiteganyirize  cyashyikirizwa ibyangombwa bijyana n’isaba rya pansiyo y’ubupfakazi n’ubupfibyi cyangwa se pansiyo y’ubumuga, maze izo pansiyo zikaba arizo zitangwa.
Impamvu ya kabiri:
Dosiye ishobora guhakanirwa bitewe n’uko uwagize ibyago atagize ubumuga asigarana cyangwa ngo umushahara we ugabanuke.
Urugero: Umukozi akagira ibyago by’akazi koko, ariko ku cyemezo cyo kwa Muganga (Modèle A5) bakandikaho ko afite ubumuga bwa 0 o/o; ko ari nta bumuga afite mbese, nta n’imiti yaguze, yemwe yaranahembwe mu gihe cy’uburwayi bwe. Icyo gihe nabwo dosiye irahakanirwa Ikigo cy’Ubwiteganyirize kikandikira nyirayo vuba vuba kimumenyesha impamvu zibiteye kugira ngo adakomeza gutegereza.
Gutinda kw’idosiye noneho:
Urebye impamvu n’imwe, yo kuba dosiye ituzuye. Koko rero, hari abakozi benshi bagira ibyago bitewe n’akazi, maze hagakorwa gusa rwa rupapuro rukorwa n’umukoresha mu imenyesha ry’ibyago byabaye. Ubundi rero bakiyicarira ngo batagereje amafaranga mu Ikigo cy’Ubwiteganyirize. Nyamara kandi icyo Kigo rugikubita cyarabandikiye kibamenyesha ko dosiye zabo zituzuye kibabwira ibibuzemo, kibarangira n’aho bazabikura.
Bamwe bakinubira kubishaka, abandi bakabizana kamwe kamwe ku buryo mbese rya kererwa rigenda ryiyongera buhoro buhoro. Biturutse kuri nde? Biturutse kuri bene amadosiye ubwabo binumiye ntibajye gushaka ibyangombwa Ikigo cy’Ubwiteganyirize kibasaba; biturutse se ku bakoresha babo cyangwa ndetse abaganga batabaha bwangu ibyo byangombwa. Aho rero nagira ngo twe gutinda cyane mu gusobanura iyi ngorane kuko yisobanura ubwayo, ahubwo tugerageze kuyishakira umuti. Umuti ni ukumenyesha abateganyirizwa impapuro zose zikenerwa igihe cyo gukoresha dosiye y’ibyago bikomoka ku kazi, aho ziva n’ibihe zitangwamo, bityo buri wese akazajya ashyiraho ake kugira ngo dosiye ye naramuka agize ibyago itazadindira.
Mugane rero Ibiro  by’ Ikigo cy’Ubwiteganyirize  mu karere mutuyemo bizabasobanurira bihagije. Twongeye kwibutsa abakoresha n’abaganga ko bajya bagerageza kwihutisha ikorwa ry’izo mpapuro, kugira ngo bidakomeza gukerereza igobokwa ry’abo bakozi babaye.

Ubundi rero igihe impanuka ibaye ku mukozi bitewe n’akazi, umukoresha agomba kuyimenyesha Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu minsi ine, ni itegeko. Ikindi twavuga aha ni uko mu gihe umukoresha atabikoze cyangwa yagize impamvu zimubuza kubikora, iryo menyeshwa rikorwa na nyir’ubwite cyangwa abamuhagarariye mugihe kitarenze imyaka ibiri impanuka ibaye.
Muti rero uriya mukozi ubaye ikimuga kandi Ikigo cy’Ubwiteganyirize kikaba ntacyo gishobora kumumarira kubera ko kitamenyeshejwe mu gihe giteganijwe n’amategeko ibyamubayeho, azamera ate, azaba uwande, kandi bitagishobotse? Icyo gihe ikibazo gishobora gufata inzira z’inkiko, maze nazo zikarenganura uwarenganye zikurikije amategeko

Umuntu agize impanuka, Muganga agateganya igihe ashobora gukirira, ndetse nawe akisubirira ku kazi. Ariko hashira umwaka akamugara kubera ingaruka za ya mpanuka akazi kakamunanira; icyo gihe ashobora gusubira kwa Muganga, bakongera bakamusuzuma, noneho bakagena igipimo cy’ubumuga bwe bakurikije uko bwiyongereye, bityo Ikigo cy’Ubwiteganyirize nacyo   kikamugoboka.
Ibyo birateganije rwose, byaba ku basanganywe ibipimo by’ubumuga, byaba no kubabonye ibipimo bya 0%. Ahubwo ndetse usibye n’uriya wumvise ubushobozi bwe ku kazi butangiye kuba buke, n’undi wese ubishatse ashobora ku bwende bwe kongera kujya kwisuzumisha kwa Muganga kugira ngo agenzure ubumuga bwe.
Nk’uko na none Ikigo cy’Ubwiteganyirize gishobora kubisaba umuntu uyu n’uyu igihe bibaye ngombwa.
Ikindi kandi iyo habaye impaka kukigereranyo cy’ubumuga budatezuka, nyir’ubwite ashobora gushyikiriza ikibazo cye Akanama karenganura gateganijwe mu mategeko agenga ubwiteganyirize nako kakifashisha Akanama k’Abaganga gashyirwaho na Minisitiri ushinwe Ubuzima kagacyemura impaka.

Inama twabagira bombi ni uko buri wese ku bimureba yashyiraho ake kugirango duhashye ibyago bikomoka ku kazi kuko byagaragaye ko no ku rwego rw’isi yose bigenda byiyongera ku buryo budasanzwe uko imyaka ihita. Ni inshingano y’umukoresha ku rwego rwa mbere ni n’iy’umukozi ku rwa kabiri bagendeye kuri politiki ya Leta.
Umukoresha agashyira mu kigo ingamba zo kwirinda, umukozi na we akazikurikiza ndetse akanatungira agatoki umukoresha aho abona hasa n’ahagiye gusigara inyuma. Inyungu zabyo ni iz’umukoresha, umukozi, umuryango, ndetse n’igihugu cyacu.
Umwanzuro twafata ni uko kwirinda ibyago bikomoka ku kazi, Atari umugambi ufatwa n’umuntu umwe cyangwa ngo ufatwe mu munsi umwe ahubwo ni umugambi ufatwa n’umuntu ku giti cye, agatera intambwe umunsi ku wundi, akabyicengezamo, akabyitoza ari ko abitoza n’abandi. Uko gushyira hamwe kuzera imbuto zizagaragarira abantu benshi, mu nzego zinyuranye.
Umukoresha wese mu kigo cye azirikane kandi afate ingamba zijyanye n’uburyo bwo kurinda ibyago bikomoka ku kazi. Umukozi yumve ko batahiriza umugozi umwe yitabire gushyira mu bikorwa ibyo asabwa.
Inzego zinyuranye za Leta bireba cyane zibigiremo uruhare rukomeye mu rwego rw’amategeko, kwigisha, gusobanura, kugenzura, guhwitura, twese intego ibe imwe y’uko: Ubuzima buzira ikibuhungabanya ku kazi ari isoko y’amajyambere ya buri wese.