Ubwishingizi bw'ikiruhuko cyo kubyara

Soma Amategeko y'ubwishingizi bw'ikiruhuko cyo kubyara
 
UBWISHINGIZI BW’IBIGENERWA UMUGORE URI MU KIRUHUKO CYO KUBYARA NI IKI?
 
Ni uburyo abagore bakorera umushahara bahabwa ikiruhuko cyo kubyara, bahembwa umushahara wabo wose mu gihe cy’ibyumweru 12 by’ikiruhuko.
IBYIZA BY’UBWISHINGIZI BW’IBIGENERWA UMUGORE URI MU KIRUHUKO CYO KUBYARA NI IBIHE?
 

  1. Ikiruhuko gihagije n’umwanya uhagije wo konsa umwana no kumwitaho, bityo umwana agakura neza;
  2. Guhembwa umushahara wose;
  3. Guhembwa mu gihe bibaye ngombwa ko yongererwa ikiruhuko cyo kubyara, bitarenze ukwezi kumwe.

 
IBYO UMUGORE AGOMBA KUZUZA KUGIRA NGO AHABWE AMAFARANGA Y’IKIRUHUKO CYO KUBYARA?

  • Kuba ari mu kiruhuko cyo kubyara;
  • Kuba yaratanze umusanzu nibura w’ukwezi kumwe  kubanziriza ukwezi atangiriyeho ikiruhuko cyo kubyara;
  • Kwerekana icyemezo cyo kubyara.

 
IMISANZU ITANGWA NA NDE?
 
Abakozi bose bagengwa n’itegeko ry’umurimo,
baba abagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba leta cyangwa abagengwa na sitati zihariye.
IMISANZU ITANGWA INGANA ITE?

  • 0.6% by’umushahara mbumbe:
  • 0.3% atangwa n’umukoresha
  • 0.3% atangwa n’umukozi

Iyo umukozi afite abakoresha barenze umwe, imisanzu yishyurwa na buri mukoresha.
AMAFARANGA AGENERWA UMUGORE URI MU KIRUHUKO CYO KUBYARA YISHYURWA ATE?
Umukoresha yishyura imishahara y’ibyumweru 12. Iyo ikiruhuko cyo kubyara kirangiye, umukoresha asaba RSSB gusubizwa amafaranga ahwanye n’ay’ibyumweru bitandatu bya nyuma by’ikiruhuko cyo kubyara.
IBIGIZE DOSIYE ISABA GUSUBIZWA AMAFARANGA UMUKORESHA YISHYUYE
Ubusabe bwo gusubizwa amafaranga y’ikiruhuko cyo kubyara bugomba buherekejwe na:

  • Urupapuro rusaba amafaranga y’ikiruhuko cyo kubyara;
  • Kopi y’inyandiko iranga usaba;
  • Inyandiko y’umukoresha ihamya ko uwo mugore ari mu kiruhuko cyo kubyara;
  • Inyandiko igaragaza neza imishahara umugore yahembwe mu gihe cy’ikiruhuko cyo kubyara iriho
  • umukono we n’uwu’umukoresha kandi iteweho kashe y’umukoresha;
  • Icyemezo cy’umwimerere gitangwa na muganga kigaragaza ko umukozi yabyaye;

*Mu gihe bibaye ngombwa:

  • Icyemezo cya muganga cyongerera ikiruhuko;
  • Icyemezo cy’umwishingizi w’umwana mu gihe nyina atakiriho.

IGIHE NTARENGWA  CYO GUSABA AMAFARANGA ASUBIZWA UMUKORESHA

  • Amezi 6 kuva umukozi atangiye ikiruhuko.

GUSUBIZWA AMAFARANGA, BIMARA IGIHE KINGANA IKI?

  • Iminsi 30 kuva igihe dosiye yuzuye yakiriwe.

AMAFARANGA ASUBIZWA UMUKORESHA ANGANA ATE?

  • Abarwa hashingiwe ku umushahara wa nyuma watanzweho umusanzu w’umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.