Service wabona ukoresheje SMS

Wohereza kuri 4044 ubutumwa bugufi (SMS) bugizwe n’amagambo akurikirana kuri ubu buryo: Imisanzu*numero yawe y’ubwiteganyirize*umwaka
 
Urugero: Umukozi ufite numero y’Ubwiteganyirize 1042056T akaba ashaka kumenya niba imisanzu ye y’umwaka wa 2009 yaratanzwe n’umukoresha we; azohereza kuri 4044 cg 0788301952 ubu butumwa: imisanzu*1042056T*2009
 
Mu gihe gito cyane ubutumwa bugufi bw’igisubizo buhita bumugeraho; bukaba bumwereka
uko imisanzu ye ihagaze buri kwezi hakoreshejwe akajambo “yes” mu gihe imisanzu ye yatanzwe cyangwa “no” mu gihe imisanzu ye itatanzwe kuri uko kwezi.
 
Ushobora kandi kumenya ko ufite uburenganzira bwo kwivuza mu ishami ry’ubwishingizi bw’indwara.
Wohereza kuri 4044 ubutumwa bugufi bwanditse muri ubu buryo: Ubuzima*numero yawe mu ishami ryo kwivuza, ugahabwa igisubizo kerekana igihe uburenganzira bwawe mu kwivuza buzarangirira.
 
Internet
 
Ushaka ibindi bisobanuro ku kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda wajya kuri website yacu “www.rssb.rw”. Ugeze aho ushobora kumenya uko konti yawe y’ubwiteganyirize ihagaze  ukande kuri “Kureba imisanzu”, ukande kuri “Gusaba akajambo k’ibanga/Umukozi” wuzuze urupapuro (form / formulaire) rw’ibyo usabwa.
Nyuma y’aho urategereza kugeza igihe tukoherereza akajambo k’ibanga uzajya ukoresha (mot de passe / password).
 
Icyitonderwa:  Iyo twohereje akajambo k’ibanga tuyohereza kuri e-mail yawe uba waduhaye.