Politiki y'ishoramari

ISHORAMARI RIKORWA NA RSSB
 
Mu nshingano za RSSB harimo gushora imari mu mishinga inyuranye ibyara inyungu nk’uko itegeko ribiteganya. RSSB ikoresha umutungo uva ku mashami abiri mu gushora imari mu mishinga inyuranye : ishami rya pansiyo n’ishami ry’ubwishingizi bw’indwara. Iyo misanzu ishorwa ku buryo butandukanye hagendewe ku buryo amafaranga yo gukoresha mu kugoboka abanyamuryango muri buri shami akenewe, ingorane cyangwa ibibazo bishobora kuba kuri iri shoramari ndetse hanagendewe ku gihe giteganywa amafaranga yashowe azabyarira inyungu.
 
Intego y’ishoramari rikorwa na RSSB
 
 Gushora mu mishinga ibyara inyungu mu gihe gito no mu gihe kirekire kugirango 
 hakomeze kuboneka amafaranga akoreshwa n’ikigo;
 
Guharanira kugera ku nyungu ishimishije bivuye mu ishoramari rinoze kandi rikurikije amategeko n’amabwiriza.
 
Politiki y’ ishoramari ya RSSB
 
Iyi politiki igena amahame agenga uko ishoramari rikorwa muri RSSB. Itanga  umurongo  n’ingamba biyobora bikanafasha inama y’Ubutegetsi bw’Ikigo,  Komite ishinzwe ibikorwa by’ishoramari n’ubuyobozi bw’ikigo mu gufata ibyemezo byose bijyanye n’ishoramari.
 
Politiki y’ishoramari  ishyiraho kandi uburyo butajegajega bunoze bwo gufata ibyemezo mubijyanye n’ishoramari kugirango inshingano rusange zijyanye n’umutungo no gushora imari zitabweho.
 
Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda gifite politiki ebyiri zitandukanye zo gushora imari;
Politiki y’ishoramari ku mafaranga aturuka ku misanzu itangwa mu ishami rya pansiyo na politiki y’ishoramari ku mafaranga aturuka ku misanzu itangwa mu ishami ry’ubwishingizi bw’indwara.
 
Politiki y’ishoramari ya RSSB kandi ishyiraho ibipimo ntarengwa bigenderwaho mu gushora imari mu bikorwa bitandukanye ikora
 
Iyo ibi bipimo ntarengwa byarenze bitewe n’impamvu zidasanzwe nko gushaka kongera cyane inyungu ituruka ku ishoramari mu gihe runaka, ibi bipimo bigomba gusubirwamo mu gihe kitarenze imyaka 3.
 
 Politiki yo gushora imari igena kandi ikigero cyo hejuru n’icyo hasi kerekana uburyo umutungo w’ikigo ugomba gushorwa mu mishanga itandukanye