Ishami Ry’ubwishingizi Bw’indwara

Ninde ugenewe ubu bwishingizi?   

Umunyamuryango  nyir’izina  ni ukorera Leta kandi  uhembwa nayo, ukorera umushinga wa Leta n’undi wese uhembwa ku mafaranga ya Leta,  Umunyamuryango nyirizina kandi ni uwageze mu kiruhuko cy’izabukuru wahoze yishingirwa na RSSB (ex. RAMA), Ikigo kigenga gishobora gusabira abakozi bacyo kuba abanyamuryango ba RSSB. Ibaruwa ibisaba yandikirwa Umuyobozi Mukuru wa RSSB. Buri munyamuryango nyir’izina yemerewe kuvuza abantu bo mu muryango we  bakurikira :

 

·         Uwo bashakanye  k’uburyo  bwemewe  n’amategeko;

·         Umwana wemewe cyangwa    wemejwe    n’amategeko;

·         Umwana arera   abyemerewe n’amategeko.

 

Imisanzu

 

Umusanzu uhabwa  RSSB uhwanye na cumi na gatanu ku ijana(15%) y’umushahara fatizo « salaire de base ». Muri ayo umukoresha atanga arindwi n’igice ku ijana (7,5%), umukozi agatanga arindwi n’igice ku ijana (7,5%).

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda kishingira ibikorwa by’ubuvuzi ku bantu bari mu kiruhuko cy’izabukuru babona pansiyo ihoraho kandi bakaba barahoze ari abanyamuryango b’icyahoze ari RAMA. Batanga umusanzu ungana na 7.5% bya pansiyo babona buri kwezi, 7.5% asigaye bakayatangirwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

 

Umukoresha niwe umenyekanisha (déclaration) umusanzu kandi akawugeza kuri RSSB. Umusanzu wa RSSB utangwa buri kwezi bitarenze italiki ya 10 y’ukwezi gukurikira ukwezi kwishyurirwa. Imenyekanisha (declaration) rikorerwa mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) hakoreshejwe ikoranabuhanga (online) cyangwa se rigakorerwa ku biro bya RRA bikwegereye.

 

Uruhare rw’uwivuza mu kwishyura” ticket modérateur” 

Uruhare rw’uwivuza mu kwishyura ari rwo “Ticket modérateur” ruhwanye na cumi n’atanu ku ijana(15%) y’amafaranga y’ibikorwa by’ubuvuzi cyangwa imiti yandikiwe ; RSSB imwishyurira 85%.

Ibikorwa by’ubuvuzi byishingirwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda:

 

·         Gusuzumwa;

·         Kubagwa;

·         Kuvurwa amenyo;

·         Kunyuzwa mu byuma bifata amafoto;

·         Ibizamini bya laboratwari;

·         Ibikorwa byo kunanura imitsi;

·         Ibikorwa by’abaforomo;

·         Amafaranga y’ibitaro cyangwa kuvurirwa     mu bitaro;

·         Guhabwa imiti;

·         Gukurikiranwa no kuvurwa k’umugore utwite, kubyara n’inkurikizi zabyo.

·         Indorerwamo z’amaso;

·         Insimburangingo n’inyunganirangingo;

·         Isuzuma rigamije kumenya uko buzima bwawe buhagaze (Medical check up);

 

Icyitonderwa: Iri suzuma rigamije kumenya uko uhagaze (Medical check up) rikorerwa abagore bagejeje ku myaka 35 y’amavuko gusubiza hejuru  n’abagabo bafite kuva ku myaka 40 y’amavuko gusubiza hejuru. RSSB yishingira ibikorwa byose by’ubuvuzi bikorerwa ku butaka bw’u Rwanda.

 

Ibikorwa by’ubuvuzi n’imiti bihabwa abanyamuryango bigenwa na MINISANTE ifatanyije na RSSB.

 

Ni gute ibigo byigenga bishobora gufata ubu bwishingizi

 

Kugirango ikigo kigenga kibone ubu bwishingizi  bw’indwara butangwa na RSSB cyuzuza  ibi bikurikira:

 

-          Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa RSSB

-          Urupapuro rwerekana imiterere y’imishahara y’abakozi bose (Grille salariale), rugaragaza umushahara mbumbe, umushahara fatizo, inyongera ku mushahara n’amafaranga akatwa umukozi kandi ateganywa n’itegeko ;

-          Icyemezo cyerekana uko utanga imisoro muri RRA (PAYE)

-          Icyemezo cyerekana ko ikigo cyiyandikishije mu kigo cy’Ubwiteganyirize (ishami rya pansiyo n’iry’ibyago bikomoka ku kazi) ; 

-          Icyemezo cy’uko nta mwenda ufitiye Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda ( RSSB) mu ishami rya pansiyo n’iry’ibyago bikomoka ku kazi ;

-          Igitabo cy’ubucuruzi (registre de commerce) ku bigo bicuruza ;

-          Icyemezo cy’uko ikigo cyiyandikishije muri RDB ku bigo bikorera mu Rwanda ;

-          Icyemezo gitanga uburenganzira bwo gukorera  mu Rwanda  ku miryango itegamiye kuri Leta (ONG) gitangwa na MINALOC

-          Icyemezo cy’uko wiyandikishije nka koperative gitangwa na RCA

-          Icyemezo n’uruhushya byo gukora ibikorwa by’ubuvuzi gitangwa na RBC na Minisiteri y’ubuzima

-          Icyemezo gitanga uburenganzira bwo gukora ku bigo by’imari biciriritse gitangwa na banki nkuru y’igihugu (BNR) ;

-          Icyemezo gitanga uburenganzira bwo gutangiza amashuri mato n’ayisumbuye gitangwa na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ;

-          Uburenganzira bwo gukora imirimo y’itangazamakuru butangwa na ‘Media High Council’

-          Icyemezo cy’uko wiyandikishije ku miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta gitangwa n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ;

-          Icyemezo gitanga ubuzima gatozi ku ishyirahamwe cyangwa icyemezo cy’agateganyo gitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB)  igihe ishyirahamwe ritarabona ubuzima gatozi ;

-          Kugaragaza umubare w’abantu buri mukozi yakwishingira (uwo bashakanye, abana babo n’abo barera  mu buryo bwemewe n’amategeko) ;

-          Kuba nibura ikigo gisaba gifite abakozi barindwi (7) 

 

Icyitonderwa :

 

-          Ikigo gisaba kujya mu bwishingizi butangwa na RSSB kigomba gusabira abakozi bose bacyo ;

-          Umugore n’umugabo bose bakorera mu bigo biri mu bwishingizi bw’indwara butangwa na RSSB buri wese agomba gutanga umusanzu we ;

-          Igihe ikigo cyasabye cyemerewe kikabimenyeshwa mu nyandiko, kigomba guhita kimenyekanisha kandi kigatanga imisanzu y’abakozi bose ukwezi gukurikira italiki cyabimenyesherejweho ;

-          Gutanga imisanzu utaremererwa kujya muri iri shami ry’ubwishingizi ntibyongera amahirwe yo kwemererwa igihe utujuje ibyangombwa kandi imisanzu wishyuye igihe ubusabe bwawe butaremerwa ntasubizwa ; niyo mpamvu umukoresha asabwa gutegereza ko amenyeshwa mu nyandiko ko yemerewe.

 

  Iyo dosiye imaze gusuzumwa ikemerwa, ikigo cyasabye kibona ibaruwa icyemerera.