Ishami Ry’ibyago Bikomoka Ku Kazi

Imisanzu

Umusanzu utangwa mu ishami ry’ibyago bikomoka ku kazi ungana na 2% by’umushahara mbumbe w’umukozi ubarirwaho imisanzu kandi utangwa n’umukoresha gusa. Abiteganyiriza ku giti cyabo ntibarebwa n’iri shami.

 Ni gihe ki uwiteganyirije agobokwa :

 Igihe umukozi agize impanuka ari mu kazi ke, Igihe ajya cyangwa ava ku kazi n’igihe arwaye indwara itewe n’akazi akora.

 Ese ufite ubuhe burenganzira mu gihe cy’impanuka cyangwa indwara bikomoka ku kazi?

 ·         Kwishyurwa ibikorwa byose by’ubuvuzi wakorewe

·         Guhabwa amafaranga y’iminsi utakoze kandi utahembewe

·         Guhabwa amafaranga ya buri gihe y’ibyago bikomoka ku kazi igihe ubumuga bugera kuri 15% bwatumye utakaza umurimo

·         Guhabwa amafaranga atangwa inshuro imwe y’ibyago bikomoka ku kazi igihe ubumuga buri munsi ya 15% bwatumye utakaza umurimo

·         Guhabwa amafaranga agoboka abo usize igihe witabye Imana uzize impanuka cyangwa indwara bifitanye isano n’akazi.

·         Guhabwa amafaranga afasha mu gushyingura uwitabye Imana azize impanuka ifitanye isano n’akazi 

Babara bate amafaranga afasha abo nyakwigendera asize ?

Amafaranga afasha abo nyakwigendera asize bayagena bakurikije igihembo cy’ishingiro baheraho babara amafaranga y’abatagishoboye akazi. Aya mafaranga atangwa atya: 

·         30% ahabwa umupfakazi;

·         15% ahabwa buri mwana udafite umwe  mu babyeyi;

·         20% ahabwa umwana udafite ababyeyi bombi;

·         10% ahabwa buri mubyeyi we bwite cyangwa uwagizwe we n’amategeko

 

Igihe ugize impanuka y’akazi :

·         Gerageza kubimenyesha umukoresha wawe n’umugenzuzi w’imirimo mu karere wagiriyemo impanuka ,

·         Musobanurire neza ibifitanye isano n’impanuka yabaye, aho yabereye, abagabo babibonye ndetse n’uwayiteye. Ibisobanuro byose bimaze kuboneka umukoresha yuzuza impapuro zimenyesha impanuka nk’uko abisabwa n’itegeko (modele A1)

·         Bwira muganga ukuvura kukuzuriza icyemezo cya muganga yagusuzumiyeho bwa mbere ukimara gukomereka cyangwa ukimara gufatwa n’indwara  ( modele  A 2)

·         Bika neza impapuro utangiyeho amafaranga wivuza cyangwa iz’ibyo kurya byatanzwe n’ibitaro mu gihe wivuje ku giti cyawe.

·         Niba ubumuga bwawe burengeje iminsi 30 ugomba gusaba muganga ukuvura kugutangira mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda icyemezo cy’uko utarashobora gusubira ku kazi. Iyongerwa ry’icyo cyemezo ntirigomba kurenga iminsi 150.

·         Ugomba kandi gusaba umukoresha wawe kugutangira mu Kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda, icyemezo kigaragaza ko wahembwe cyangwa utahembwe igihe wari urwaye utagishoboye gukora.

·         Iyo urangije kuvurwa, usaba muganga wawe icyemezo cy’uko wakize neza (A5).

Mu gihe utakaje umurimo usabwa no gutanga icyemezo cy’uko wasezerewe ku kazi, icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’uko uriho na numero ya konti ya banki. Igihe impanuka cyangwa indwara ikomoka ku kazi byakurikiwe n’urupfu by’uwiteganyirije abo asize basabwa ibyangombwa bisa n’ibisabwa n’uwasizwe n’uwiteganyirije mu ishami rya pansiyo.

Ni gute wuzuza dosiye y’impanuka cyangwa indwara bikomoka ku kazi

-          Itegeko risaba umukoresha kumenyesha Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda impanuka zose cyangwa uburwayi bukomoka ku kazi umukozi witeganyiriza ashobora guhura nabyo. Igihe umukoresha adashoboye kubikora, uwiteganyirije (umukozi), umuyobozi w’inzego z’ibanze ubifitiye uburenganzira bashobora kubimenyesha mu gihe kitarenze umwaka 1 uhereye itariki impanuka yabereye. Ugomba na none kuzuza dosiye  ukanageza ku kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda nomero za konti yawe n’ibyangombwa bikurikira :

-          Fagitire y’ibikorwa wakorewe wivuza

-          Icyemezo cya muganga kigaragaza urugero rw’ubumuga bwawe (A2 et A5)

-          Icyemezo cy’uko uriho.

 

Icyitonderwa: Ibyemezo bisabwa abasizwe n’uwiteganyirije mu gihe impanuka cyangwa indwara bikomoka ku kazi byatumye uwiteganyirije yitaba Imana ni bimwe nk’ibyabasaba pansiyo y’abasizwe n’uwiteganyirije.