Intego n’Icyerekezo

Intego

Gutanga serivise nziza, gukusanya imisanzu, kugoboka abiteganyirije, gucunga no gushora imari ku buryo bwizewe kandi burambye.

Icyerecyezo

Kugeza no kumenyekanisha ubwiteganyirize ku banyarwanda bose.

Indangagaciro

  • Ubudakemwa
  • Ubufatanye
  • Kuzuza inshingano zacu
  • Kubahana
  • Ubudasyikirwa

Inshingano z’ingenzi za RSSB  ni izi zikurikira

  • Gukurikirana no guteza imbere ibyerekeye pansiyo, Ubwishingizi bw’ibyago bikomoka ku kazi, Ubwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara, Ubwizigamire bwa mbere y’izabukuru n’andi mashami yaba ngombwa ;
  • Kwandika abakoresha, abakozi, abateganyirijwe, n’abiteganyirije ku giti cyabo bari mu mashami y’Ubwiteganyirize RSSB icunga ;
  • Gukusanya no gucunga imisanzu nk’uko biteganywa n’amategeko ;
  • Gutanga ibigenerwa abiteganyirije ;
  • Kwishingira ibikorwa by’Ubuvuzi bigenerwa abiteganyirije;
  • Gucunga ikigega cy’imisanzu ;
  • Gushora imari hakurikijwe amategeko ;
  • Kugira uruhare mu kugena politiki y’Ubwiteganyirize ;
  • Kugira inama Guverinoma ku bijyanye n’ubwiteganyirize ;

Gushyikirana no gukorana n’ibindi bigo bihuje inshingano haba ku rwego rw’akarere u Rwanda ruherereyemo cyangwa ku rwego mpuzamahanga