Intangiriro

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyashyizweho n’itegeko Nº45/2010 ryo ku wa 14/12/2010, rinagena inshingano, imiterere n’imikorere yacyo. Iri tegeko kandi ryahuje icyahoze ari Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (CSR) n’Ikigo cy’Ubwishingizi bw’Indwara mu Rwanda (RAMA). Iri tegeko ryahinduwe kandi ryuzuzwa n’itegeko Nº04//2015 ryo ku wa 11/03/2015 riha RSSB indi nshingano yo gucunga ishami ry’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).
 
Inshingano y’ingenzi y’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda ni ugutanga servisi zijyanye n’ubwiteganyirize mu Rwanda. Kugeza ubu Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kikaba gicunga ishami ryo kwivuza ; ishami ry’ibyago bikomoka ku kazi, ishami rya pansiyo n’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza ndetse n’iry’ikiruho cy’ababyeyi babyaye.  Muri aya mashami avuzwe hejuru, abiteganyirije bakaba bagobokwa iyo bageze mu zabukuru, bashobora guhabwa pansiyo y’imburagihe iyo bibaye ngombwa, pansiyo y’abasizwe n’uwiteganyirije, bakagobokwa  mu byago n’indwara  bikomoka ku kazi, abagore bari mu kiruhuko cyo ku byara bakabona ibibagenerwa ndetse hagatangwa n’ibikorwa by’ubuvuzi bigenerwa abiteganyirije.
 
Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ni ikigo cy’imari kirebererwa na Ministeri y’Imari  n’Igenamigambi, kikanagenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu nk’uko biteganywa   n’itegeko no 55/2007 ryo ku wa 30/11/2007

AttachmentSize
PDF icon Kinyarwanda Bronchure194.45 KB