Ijambo ry' Umuyobozi Mukuru

Mbere na mbere tubanje kubaha ikaze ku rubuga rw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda. Uru rubuga rwashyiriweho kumenyesha  abarugana  inshingano z’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, intego zacyo n’uko zishyirwa mu bikorwa, icyerekezo ndetse n’indangagaciro zacyo.
Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda kugeza ubu gicunga amashami atanu ariyo} pansiyo ,Ibyago bikomoka ku kazi., Ubwishingizi bw’indwara ndetse n’ubwisungane mu kwivuza ,Mituelle.,ndetse n’ Ikiruhuko cy’ababyeyi babyaye
Kugirango imisanzu y’abanyamuryango  icungwe neza, ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda gikora ishoramari mu mishanga inyuranye ibyara inyungu.
Buri munsi ibikorwa by’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda bigera ku banyarwanda benshi binyuze mu bikorwa by’ubuvuzi bitangwa mu gihugu hose, amafaranga ahabwa abafata za pansiyo zinyuranye ,abagize indwara cyangwa impanuka bikomoka  ku kazi, ndetse n’izizahabwa abagore bari mu kiruhuko cyo kubyara bazaba baratanze imisanzu muri iri shami.Ibi ibyo byose kikorwa hagamijwe  guteza imbere ejo hacu hazaza heza n, ubuzima bwiza bw’abanyarwanda.
Uru rubuga rworohereza abarugana kumenya no gusobanukirwa ibikorwa byose by’Ikigo cy’Ubwiteganyize mu Rwanda, rubagezaho amakuru yose bakeneye kumenya ku bijyanye n’Ubwiteganyirize, uko serivise zitangwa  ndetse rukanabafasha kuzigeraho ku buryo bwihuse.
Ntidushidikanya ko abanyamuryango ba RSSB, abafatanyabikorwa ndetse n’abanyarwanda muri rusange , bazitabira  gusura  uru rubuga  no  kuduha ibitekerezo byabo binyuze kuri e-mail, tweeter,umurongo utishyurwa 4044 n’udusanduku tw’ibitekerezo, kugirango turusheho kunoza serivise dutanga.  Twongeye  kubaha ikaze kuri uru rubuga rwa RSSB
Bwana GATERA Jonathan.