RSSB irateguza abadateganyiriza abakozi ko ibihano biremereye bibategereje

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bwishimira ko urugendo rwo guteganyiriza abakozi no kubishyurira imisanzu rurushaho kumvikana gusa  bugasaba abakoresha bo mu rwego rw’abikorera kuziba icyuho kikigaragara mu guteganyiriza abakozi babo.

Ibi byatangajwe mu muhugurwa RSSB yagenewe abakoresha bo mu bigo by’abikorera mu Mujyi wa Kigali yabaye tariki 27 Ukuboza 2019.  Muri aya  mahugurwa  RSSB yatumiyemo ibigo bisaga 150 by’ abikorera, RSSB yagaragaje ko abakozi ba  Leta bishingirwa ku kigero kiri hafi 100%  mu gihe mu bigo by’abikorera bikiri hagati ya 70% na 75%.

Ayo mahugurwa yahuje abayobozi batandukanye bo mu bigo by’abikorera n’abakozi ba RSSB, agamije gukangurira abakoresha mu bigo by’abikorera gufata ubwiteganyirize nk’uburenganzira umukozi wese yemererwa n’amategeko no kubaburira ko hari ibihano biremereye biteganywa n’Itegeko ry’Umurimo mu Rwanda.

Nyirishema Innocent, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kunoza serivisi muri RSSB, yatangaje ko mu gihe Abanyarwanda binjiye mu kerekezo 2020 hari abakoresha bataraha agaciro gakwiye guteganyiriza umukozi.

Yagize ati: “Mu magenzura RSSB ikora byagaragaye ko mu bigo by’abikorera hakiri ikibazo cy’abakozi benshi badateganyirizwa, cyangwa se ugasanga hari n’abateganyirizwa ku mishahara iri hasi itajyanye n’icyo itegeko rivuga, bikaba bisobanuye ko nibaba bageze igihe cyo gufata Pansiyo bazafata iri hasi cyane.”

Abadatangira abakozi imisanzu baburiwe.

RSSB ivuga ko aya mahugurwa yagenewe abakoresha azakomeza mu Gihugu hose kugira ngo abakoresha bibutswe amategeko n’inshingano zabo mbere y’uko hongerwa imbaraga mu kubahana.

Nyirishema yakomeje agira ati: “Impamvu y’aya mahugurwa ni uko aho kwihutira guhana abakoresha, twumva dukwiriye no kubigisha bagasobanukirwa neza inshingano zabo ndetse bakanumva ko Umunyarwanda urimo guha Igihugu amaboko ye akwiye guteganyirizwa kugira ngo igihe azaba atabasha gukora azahabwe ibyo RSSB igenera abiteganyirije bageze mu kiruhuko k’izabukuru.”

Guteganyiriza umukozi ni uburenganzira yemererwa n’amategeko.

Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta (MIFOTRA) ivuga ko guteganyiriza umukozi ari inshingano z’umukoresha ariko bukaba n’uburenganzira wa mukozi yemererwa n’amategeko budakwiye kwirengagizwa hagendewe ku nyungu izo ari zo zose.

Nkundabakura Kalima Javan, Umugenzuzi w’Umurimo ku rwego rw’Igihugu muri MIFOTRA yagize ati: “Abakozi bakwiye kubijijukirwa bakamenya ko ari uburenganzira bwabo, bakabiganiraho n’abakoresha babo kugira ngo umunsi batangiye akazi batangire guteganyirizwa kuko ari umukozi n’umukoresha bose babigiramo uruhare.

Abitabiriye amahugurwa bavuze ko aziye igihe kuko azatuma abakoresha bikubita agashyi aho batakoraga neza, badategereje gukangurwa n’ibihano biteganywa n’amategeko.

RSSB iteganya ko umwaka wa 2020 uzarangira abakoresha bose baramaze guteganyiriza abakozi babo kugira ngo binjire mu kerekezo 2050 bafite ikizere ko imbaraga bashyira mu guharanira iterambere ryabo n’iry’Igihugu zizababera akabando k’iminsi mu masaziro yabo.