Ese ni iyihe nyungu abanyamuryango ba Mitiweli babona muri RSSB

Inyungu ni nyinshi :

  • Umunyamuryango wa mitiweli ashobora kwivuriza aho uburwayi bumufatiye n’iyo haba hatandukanye n’aho yatangiye umusanzu kandi ikigo cyamuvuye cyishyurwe nta mananiza,
  • Serivisi z’ubuvuzi abanyamuryango ba mitiweli bahabwa zizajya zigenda zongerwa uko ubushobozi buzajya buboneka, 
  • Ibigo by’ubuvuzi bigiye kujya byishurwa neza kandi ku gihe, bityo bibashe guha serivisi nziza kandi zinoze abanyamuryango ba mitiweli,
  • Hari hasanzwe hari ho mitiweli zifite ubuzima gatozi ku rwego rwa buri karere n’ishami rya mitiweli kuri buri kigo nderabuzima,
  • Ubu mitiweli izaba ari 1 ku rwego rw’igihugu icungwa na RSSB, igire amashami ku rwego rwa buri karere n’udushami ku rwego rwa buri kigo nderabuzima
  • Gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira umusanzu, kwandika abanyamuryango ndetse no mu micungire ya mitiweli muri rusange,
  • Guhuriza hamwe imisanzu itangwa n’abanyamuryango ba mitiweli ndetse n’inkunga itangwa na Leta n’abaterankunga bayo mu kigega kimwe gicungwa na RSSB,  nayo ikabasha kwishyura vuba ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi.

 

Type: